Minisitiri Nduhungirehe yashimye indirimbo nshya ya Bwiza ‘Gake gake’

Minisitiri Nduhungirehe yashimye indirimbo nshya ya Bwiza ‘Gake gake’

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Patrick Olivier Nduhungirehe, yashimiye indirimo shya ‘Gake gake’ umuhanzi Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza, agaragaza ko imyandikire y’uyu muhanzikazi itajya ibatenguha. Uyu muyobozi uzwi nk’umukunzi w’umuziki kubera kugaragaza ibihangano byamunyuze nk’ibisanzwe ubwo butumwa yabugaragaje yifashishije urubuga rwa X kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026.

Minisitiri Nduhungirehe yasangije abamukurikira indirimbo nshya ya Bwiza ‘Gake Gake’ yandikaho ati: “Ntajya adutenguha.” Ayo magambo yagaragaje ko Bwiza akomeje gukora ku rwego rushimisha abakunzi b’umuziki we ndetse akagaragaza ubuhanga buhoraho mu bihangano bye.

Bwiza ashyize hanze indirimbo ‘Gake Gake’ mu gihe ari mu myiteguro y’ibitaramo mpuzamahanga azakorera mu bice bitandukanye by’Isi, agamije kumenyekanisha Album ye ya Gatatu arimo gukoraho.

Ni indirimbo yakiriwe neza kuko abakunzi be bagiye bandika ahatangirwa ibitekerezo ko ifite amagambo meza ibyatumye bamwe bagirira amatsiko Album ndetse ntibatinye gutekereza ko yaba ari imwe mu ziyigize kuko aherutse gutangaza ko azagenda asohora indirimbo ziyigize gahoro gahoro.

Uretse Bwiza, Minisitiri Nduhungirehe akunze kugaragara ashyigikira abahanzi batandukanye aho yashimye Album ‘Colourful Generation’ ya Bruce Melodie, Spice Diana n’abandi benshi yagiye agaraza ko yanyuzwe n’ibihangano byabo ibirushaho gutera imbaraga abahanzi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27