Bidasubirwaho José Mourinho agarutse i Madrid

Bidasubirwaho José Mourinho agarutse i Madrid

Nyuma y’uko kuva ku wa Mbere amakuru yacaracaraga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ko José Mário dos Santos Mourinho Félix, ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid, bidasubirwaho byemejwe ko mu cyumweru gitaha azarara i Madrid muri Espagne.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Espagne, avuga ko uyu mugabo kabuhariwe mu gutoza ruhago, mu ntangiriro y’ibiganiro yahabwaga amasezerano y’imyaka ibiri yagombaga kurangira mu mwaka wa 2028 ariko hiyongeyeho undi mwaka kuko amasezerano azagera mu 2029.

Mourinho agarutse muri Real Madid nyuma y’uko Umutoza Xabi Alonso wayitozaga kuva mu 2025, atitwaye neza mu marushanwa atandukanye nka Spanish Super Cup, La Liga ndetse na UEFA Champions League, hakiyongeramo n’utundi tubazo twakunze kuvugwa hagati ye n’abakinnyi. Umutoza Xabi Alonso, kuri ubu we yamaze kwerekeza muri Chelsea yo mu Bwongereza.

Mourihno w’imyaka 63 ategerejweho kuzahura iyi kipe nk’uko yabikoze mu 2004 ubwo bitunguranye yatwaraga UEFA Champions League mu ikipe ya FC Porto. Nyuma yaho yatoje amakipe y’ibihangange nka Chelsea FC, Inter Milan, Real Madrid CF, Manchester United FC, Tottenham Hotspur FC, AS Roma, Fenerbahçe SK, SL Benfica.

Mu gihe yatozaga Real Madrid kuva 2010 kugera 2013 yatwaye ibikombe bitatu icya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La Liga), Igikombe cy’Umwami (Copa Del Rey), ndetse n’igikombe kiruta ibindi muri Espagne (Spanish Super Cup) anakuraho agahigo ko kwikubira ibikombe kari gafitwe na FC Barcelona yatozwaga na Pep Guardiola icyo gihe.

Jose Mourignho agarutse muri Real Madrid yaherukaga mo mu 2013
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27