U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2027

U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo mu mikino yo gushaka itike ya CAN 2027

Tombola y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika 2027 (AFCON 2027) yabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri, yasize u Rwanda ruri mu Itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yisanze mu itsinda ritoroshye mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe kizabera mu bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzania bizafatanya kwakira iryo rushanwa.

Nk’ibihugu bizakira irushanwa, Kenya, Uganda na Tanzania byashyizwe mu matsinda atandukanye. Kenya iri mu Itsinda D hamwe na Afurika y’Epfo, Guinée na Eritrea, mu gihe Uganda iri mu Itsinda H hamwe na Tunisia, Libya na Botswana.

Tanzania yo iri mu Itsinda L hamwe na Nigeria, Madagascar na Guinée-Bissau. Aya majonjora azakinwa mu bihe byagenwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) by’imiko y’amakipe y’ibihugu, hagati ya Nzeri 2026 na Werurwe 2027, aho amakipe azitwara neza azabona itike yo gukina imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Iburasirazuba.

Biteganyijwe ko muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere mu gihe mu itsinda ririmo Tanzania, Uganda na Kenya bizakira irushanwa hazazamuka ikipe imwe yabaye iya mbere.

Uko amatsinda ateye
Itsinda A: Maroc, Gabon, Niger, Lesotho
Itsinda B: Misiri, Angola, Malawi, Sudani y’Epfo
Itsinda C: Côte d’Ivoire, Ghana, Gambia, Somalia
Itsinda D: Afurika y’Epfo, Guinée, Kenya, Eritrea
Itsinda E: DR Congo, Guinée Équatoriale, Sierra Leone, Zimbabwe
Itsinda F: Burkina Faso, Benin, Mauritanie, Repubulika ya Centrafrique
Itsinda G: Cameroun, Comores, Namibia, Congo
Itsinda H: Tunisia, Uganda, Libya, Botswana
Itsinda I: Algérie, Zambia, Togo, Burundi
Itsinda J: Sénégal, Mozambique, Sudan, Ethiopia
Itsinda K: Mali, Cape Verde, Rwanda, Liberia
Itsinda L: Nigeria, Madagascar, Tanzania, Guinée-Bissau

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27