Kayonza: Abayobozi bibukijwe guharanira iterambere ry’umuturage

Kayonza: Abayobozi bibukijwe guharanira iterambere ry’umuturage
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yibukije Abayobozi b'Inzego z'ibanze kwita ku iterambere ry'abaturage (Foto Intara y'Iburasirazuba)

Muri gahunda yo kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage no kongera imbaraga mu ngamba zo kwihutisha iterambere, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yibukije Abayobozi bo mu Nzego z’ibanze ko bakwiye gufatanya kandi bagakorera hamwe, kugira ngo abaturage bashinzwe batere imbere.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi abagize inama y’umutekano itaguye ku rwego rw’Intara barimo kuganira n’abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge bo mu Murenge wa Kabarondo.

Ubutumwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana yageneye abitabiriye inama bwibanze ku gusaba abayobozi kwegera abaturage kugira ngo babakangurire gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwita ku mutekano w’abaturage, amarondo agakora neza no gutanga Ejo Heza.

Yagize ati: “Mukwiye kugira ubufatanye no gukorera hamwe kugira ngo abaturage mushinzwe batere imbere”.

Yasabye abayobozi bose mu byiciro barimo guhaguruka kugira ngo bazamure imibereho myiza y’abaturage, gutanga serivisi nziza no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe. Gukora ubukangurambaga ku mutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ikindi yabasabye ni ukurangwa n’indangagaciro yo gukunda Igihugu kugira Ubumwe, gukunda umurimo no kugira ubupfura.

Umukuru w’Umudugudu w’Agasharu, mu Kagari ka Kabura yashimiwe kuba abaturage bose baramaze gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Abayobozi b’Imidugu n’Utugari biyemeje ko bitarenze ku italiki ya 30 Kanama, abaturage bose bazaba bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27