Marina yamaganiye kure Bad Rama wamwise umukobwa we

Marina yamaganiye kure Bad Rama wamwise umukobwa we

Umuhanzikazi nyarwanda Marina Deborah yamaganye yivuye inyuma ibyatangajwe na Bad Rama umaze iminsi agaragara mu bikorwa byo guharabika abayobozi bakuru b’u Rwanda, ashimangira ko nta mubano w’akazi cyangwa undi wihariye bakigirana, nubwo amwita umukobwa we.

Marina yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 20 Mata 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’uko Bad Rama akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga akoresha izina n’amafoto bye, ibyo Marina yagaragaje ko bigamije kumwifashisha mu nyungu ze bwite no kuyobya abantu.

Yagize ati: “Ndifuza gusobanurira abafana banjye, Abanyarwanda bagenzi banjye n’abandi bose muri rusange, ko nta mubano nkigirana n’uyu muntu. Ntabwo nshyigikiye ibikorwa bye cyangwa ibitekerezo bye bijyanye no kwanga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.”

Yongeraho ati: “Sinzi impamvu yakoresheje izina ryanjye, ariko sinemera inkunga ye cyangwa ibyo ambonamo. Umutima wanjye n’ubudahemuka bwanjye biri ku Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.” Marina kandi yashimiye abakunzi be bakomeje kumushyigikira, abizeza ko azakomeza gukora umuziki ugaragaza urugendo rwe n’urukundo afitiye Igihugu cye.

Ibyo Marina yabyanditse ashyira umucyo ku butumwa bwaherekezaga ifoto ye Bad Rama wabayeho umujyanama we mu bihe byashije, yari yasangije abamukurikira. Ubutumwa bwa Bad Rama bwagiraga buti: “Ni umukobwa wanjye […] Icyo nshaka kubabwira ni uko Marina ni impano Imana yahaye igihugu cyacu u Rwanda gusa twitaye mu kumusobanura aho kumuha amahirwe ngo akoreshe impano ye ndabyumva ni ubwana, Yego!”

Akomeza agira ati: “Kumva biramugora, kumenyana no kumenyerana n’abantu bashyashya. Ni yo baba bahuje akazi cyangwa baturanye, ariko ni umwana mwiza cyane, muzamukunde, mumuhe amahirwe. Marina ni umuhanzi mwiza cyane, impano ye ni igitangaza.”

Marina na Bad Rama bakoranye muri The Mane Music y’uyu mugabo aho yinjiyemo mu 2018 aza kuyisezeramo mu 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27