U Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano abiri y’ubufatanye

U Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano abiri y’ubufatanye

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Tunisia byasinyanye amasezerano abiri y’ubufatanye arebana n’ibiganiro bya politiki no gushyiraho Komisiyo Ihoraho Ihuriweho mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Tunis kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Tunisia yahagarariwe na mugenzi we Mohamed Ali Nafti. U Rwanda na Tunisia bifatanya mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n’ubwikorezi.

Muri Gashyantare 2020, u Rwanda na Tunisia basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, yagombaga gutuma sosiyete z’ubwikorezi zikorera ingendo mu kirere cy’ibihugu byombi. Yasinyiwe mu nama ya 33 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Tunisia ni kimwe mu bihugu bikora ku Nyanja ya Méditerranée. Ifite ubuso bwa kilometero kare 163,610 ikagira abaturage barenga miliyoni 12,3. Icyarabu ni rwo rurimi ruhuza Abanya- Tunisia cyane, hagakoreshwa Idinari rya Tunisia nk’ifaranga ry’igihugu.

U Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano abiri y’ubufatanye
Mu biganiro byahuje impande zombi, u Rwanda rwari ruhagariwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tunisia, Umutoni Shakilla
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27