Isiganwa ry’amagare: Team Rwanda yerekeje muri ‘Tour d’Algérie’

Isiganwa ry’amagare: Team Rwanda yerekeje muri ‘Tour d’Algérie’

Ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu isiganwa rya ‘Tour d’Algérie’ yaherukagamo mu 2024. Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 14 Mata, yashyikirijwe ibendera ry’igihugu n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Ruyonza Arlette ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iri Shyirahamwe, Mugabe David.

Ikipe y’Igihugu yatoranyijwe n’Umutoza Sempoma Félix igizwe n’abakinnyi batandatu barimo Masengesho Vainqueur, Ufitimana Shadrack, Uhiriwe Espoir, Twagirayezu Didier, Nshutiraguma Kevin na Ntirenganya Moïse.

Masengesho ni we mukinnyi w’Umunyarwanda wari witwaye neza ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira iri rushanwa ryo muri Algérie mu 2024. Icyo gihe yabaye uwa cyenda ku rutonde rusange.

Tour d’Algérie izatangira tariki 17-26 Mata 2026 aho izitabirwa n’amakipe 20 arimo Tarteletto-Isorex (u Bubiligi), Cyklotym Havířov -Tirana (Repubulika ya Tchèque), Embrace the World CT (u Budage), Energus Cycling Team (Lithuania), Tshenologo Pro Cycling Team (Afurika y’Epfo) n’amakipe y’ibihugu ya Tunisia na Oman. Isiganwa ry’umwaka rigizwe n’ibilometero 1,282.

Abakinnyi batandatu bagiye guhagararira u Rwanda
Team Rwanda yashyikirijwe ibendera ry’igihugu mbere yo kwerekeza muri Algeria
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27