Alexis Dusabe yahishuye impamvu y’igitaramo ateganya mu Bubiligi

Alexis Dusabe yahishuye impamvu y’igitaramo ateganya mu Bubiligi

Umuhanzi w’indimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ahitamo gutaramira mu Bubiligi ari uko hari Abanyarwanda benshi baba banyotewe ‘Umwuka Wera’.

Ni igitaramo yise Umuyoboro 25 Europe Concert”, kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo ateganya gukorera ku mugabane w’u Burayi, yizihiza imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Avuga ko iyo ari gahunda yatangijwe n’icyabereye mu Rwanda yise ‘Umuyoboro 25 Years Concert’ cyabereye muri Camp Kigali mu Ukuboza 2025.

Alexis Dusabe yabwiye Imvaho Nshya ko icyatumye  ahitamo gutaramira mu Bubiligi ari uko bifuza ko Abanyarwanda n’inshuti zabo bongera guhura n’ubwiza bw’Imana binyuze mu kuramya.

Yagize ati: “Hari Abanyarwanda n’inshuti zabo bafite inyota y’Umwuka Wera, ariko amahirwe yo kubona ibitaramo nk’ibi ntaba menshi. Twabonye ari byiza kubegera.”

Akomeza asobanura ko intego nyamukuru ye, ari uko abazitabira bazava mu gitaramo, bafite amahoro n’umunezero mu mutima, ndetse bakumva begereye Imana kurushaho.

Ati: “Iki si igitaramo gisanzwe gusa, ni urugendo rw’Umwuka Wera rugamije gusubiza abantu mu buntu bw’Imana. Turifuza ko umuntu wese uzaza azahura n’Imana mu buryo bwimbitse.”

Uretse Alexis Dusabe icyo gitaramo abandi baramyi barimo René Patrick, Tracy ndetse n’abandi bakorera  ku Mugabane w’u Burayi na bo bazaririmbamo.

Alexis Dusabe ashishikariza abazitabira, kuza biteguye kwakira impinduka mu buzima bwabo, ati “Muze mwiteguye guhura n’Imana. Ntibizaba igitaramo gusa, bizaba igihe cyo kwakira ubugingo bushya.”

Amatike y’iki gitaramo yamaze kugera hanze, aho abifuza kuyagura basabwa kureba amakuru ari ku byapa byamamaza byashyizwe ahagaragara. Biteganyijwe ko kizabera mu Mujyi wa Bruxelles tariki 4 Mata 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27