Eddy Kenzo yatangaje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga Ishyirahamwe ry’abahanzi

Eddy Kenzo yatangaje aho yakuye igitekerezo cyo gushinga Ishyirahamwe ry’abahanzi

Umuhanzi wa Uganda Eddy Kenzo wanashinze ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (Uganda National Musicians Federation), yahishuye ko harimo umusaruro yakuye mu gutaramira mu bihugu bitandukanye harimo n’igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda.

Ni ishyirahamwe ryatangijwe muri Gicurasi 2023, ku ikubitiro hajyamo abarimo Sheebah Karungi, Pallaso, Bebe Cool, na Jose Chameleone, aho Kenzo yahise aba Perezida waryo. Ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Kenzo yagaragaje ko icyo gitekerezo yakigize ubwo yajyaga gutaramira mu mahanga agasanga ahandi ayo mashyirahamwe ahaba kandi akora neza.

Yagize ati: “Mu ngendo za njye mu bihugu bitandukanye, nize ibintu byinshi iyo nabaga nagiye nkahura n’ingorane muri ibyo bihugu, amashyirahamwe y’abahanzi baho yaramfashaga, bituma numva ko natwe muri Uganda twabigeraho tugashinga ishyirahamwe riduhuza nk’abahanzi.”

Kenzo avuga ko UNMF yashyiriweho guhuza abahanzi b’ingeri zose, guteza imbere ubunyamwuga, gufasha mu gukusanya amafaranga yo gufasha abahanzi, no gushishikariza ubufatanye mu ruganda rw’umuziki.

Nubwo ifite intego nziza, iri shyirahamwe ryakunze kunengwa n’abanyamuziki n’ibice bimwe by’uruhande rw’abatavuga rumwe na leta, bavuga ko ishingwa ryaryo ryari rigamije politiki no gushyira hasi Bobi Wine. Kugeza ubu Eddy Kenzo ni umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku bijyanye n’ubuhanzi, inshingano yahawe tariki 21 Kanama 2024.

Perezida Museveni na Eddy Kenzi uyobora Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda
Ishyirahamwe ry’abahanzi ryayobotswe n’abarimo Sheebah Karungi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27