Kigali: Basabwe gukumira isuri hakiri kare babungabunga amashyamba

Kigali: Basabwe gukumira isuri hakiri kare babungabunga amashyamba
Urujeni Martine yasabye abaturage ba Kicukiro kurwanya isuri kare

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, yasabye abaturage b’Akarere ka Kicukiro gufata neza amashyamba mu rwego rwo kwirinda isuri.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ubwo hakorwaga umuganda wo kurwanya isuri mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Cyimo. Ni umuganda witabiriwe n’abaturage, Ingabo z’Igihugu, Polisi, DASSO n’abakora irondo ry’umwuga.

Urujeni yasabye abaturage gufata neza ishyamba basibuyemo imirwanyasuri kugira ngo birinde isuri. Ati: “Iki ni igihe cyo gutangira kurwanya isuri kikazarangirana n’ukwezi kwa Kanama. Ni byiza ko imvura izagwa twaramaze kwitegura”.

Akomeza avuga ko buri rugo rwagombye kuba rufite ibiti bibiri by’imbuto kuko ngo nabyo bifasha mu guhangana n’isuri.

Ati: “Ibiti ni nk’ibihaha byacu, icyo mbasaba ni ukwita ku biti bitanga imbuto ziribwa”.

Bizimana Cyriaque utuye mu Kagari ka Cyima yahamirije Imvaho Nshya ko yishimiye gukora umuganda. Avuga ko utuma bahuriza hamwe imbaraga kandi bakagezwaho n’impanuro z’abayobozi.

Yagize ati: “Umuganda ni igikorwa cyiza kuko uduhuriza hamwe tugakora igikorwa kinini cyagombye gutwara amafaranga menshi.

[…] Ikindi kiyongeraho ni uko nyuma y’umuganda duhabwa impanuro ndetse tukaganirizwa no kuri gahunda za Leta ziba zigezweho, nkanjye ubwanjye ni ho nzimenyera nubwo ntakwirirwa numva amakuru”.

Urubyiruko narwo rwitabiriye ibikorwa by’umuganda
Umuganda witabiriwe n’abaturage benshi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Urujeni Martine, yagaragaje ko kurwanya isuri bikorwa kare
Umuganda wakozwe n’ingabo na Polisi mu Karere ka Kicukiro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27