Kayonza: Barifuza gukorerwa umuhanda Nyawera- Gasarabwayi ukaborohereza ingendo

Kayonza: Barifuza gukorerwa umuhanda Nyawera- Gasarabwayi ukaborohereza ingendo

Abatuye i Nyamugari mu isantere ya Gasarabwayi mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza, basaba ubuyobozi kubakorera umuhanda ubafasha mu ngendo no mu bucuruzi buhakorerwa.

Abo baturage bavuga ko aho batuye bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’umuhanda mwiza uborohereza mu ngendo, bikabagiraho ingaruka yaba mu buryo bw’imibanire ndetse no mu iterambere cyane mu bucuruzi bahakorera.

Mukarusine Francoise agira ati: “Inaha turi kure y’umuhanda wa kaburimbo ndetse twitwa ko turi mu cyaro, gusa kubera ko ahantu henshi hagenda hatera imbere natwe ni uko, aho dukora ubucuruzi, gusa tubangamirwa no kutagira umuhanda utworohereza mu kuzana ibicuruzwa byacu. Usanga ahantu tunyura ari ukugenda unyeganyega gake. Iyo imvura yaguye bwo nta kinyabiziga cyakuzanira ibicuruzwa. Ibi rero biraduhombya yemwe bikanatuma ibiciro bizamuka.”

Akomeza agira ati: “Ubuyobozi ntako butagira mu kutwitaho. No kuba inaha hasa gutya ni aya mashanyarazi baduhaye bituma hari ibikorwa bishya bihaza. Turasaba rero ko banadukorera umuhanda nibura bagashyiramo itaka rikomeye bakawutsindagira byadufasha.”

Jean Paul Muvunyi na we yagize ati: “Uretse ubucuruzi, kutagira umuhanda binabangamira imibanire yacu n’abaturanyi bo mu bindi bice. Ubu kugira ngo umuvandimwe aze kugusura inaha abanza kubitekerezaho kenshi. Gutega biramuvuna kuko ni moto kandi ikamuca menshi. Ariko dukorewe umuhanda mwiza ingendo zakoroha n’imikorere ikagenda neza. Turasaba ko ubuyobozi bwabirebaho bukadufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Fred Hategekimana, avuga ko hari ibiri gukorwa bijyanye n’ubushobozi buhari mu rwego rwo gufasha abaturage. Ati: “Bariya baturage ba Gasarabwayi icya mbere tubashimira uko baba bashishikariye umurimo biteza imbere. Gusa murabizi ko ibikorwa remezo bisaranganywa hashingiwe ku ngengo y’imari ihari.”

Yakomeje agir ati: “Mu bushobozi buhari twashyizeho abakora uriya muhanda mu buryo bwa buri munsi bakawitaho kugira ngo utagira ibinogo no kurekamo amazi mu gihe hategerejwe ubushobozi buhagije.”

Umuhanda Nyawera – Gasarabwayi warangiritse, abawukoresha bifuza ko wakorwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27