Indege ya USA yahanukiye muri Iraq yishe bane

Indege ya USA yahanukiye muri Iraq yishe bane

Abantu bane bishwe n’impanuka y’indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagenewe kongerera amavuta indege z’intambara, nyuma yuko  ishwanyukiye muri Iraq nkuko byatangajwe n’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyo ndege yari imwe muri ebyiri zari mu bikorwa bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara icyo gihugu gikomeje  guhanganamo na Iran.

Izo ngabo zatangaje ko indege yo mu bwoko bwa Boeing KC-135 itarashwe n’abanzi ba Amerika cyangwa ikindi gitero, ahubwo yari iri  mu bikorwa bya gisirikare kuko ifite ubushobozi bwo kongerera amavuta izindi ndege z’intambara ziri mu kirere.

BBC yatangaje ko nubwo iyo mpanuka yabereye muri Iraq, agace yabereyemo kagenzurwa na Amerika ariko hanakorera imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Iran.

Ku rundi ruhande, igisirikare cya Iran cyatangaje ko iyo ndege yarashwe na misile y’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.

Mu ntangiriro z’uku kwezi na bwo indege eshatu z’intambara za Amerika zarasiwe muri Kuwait ziri mu bikorwa bya gisirikare bigamije kurwanya Iran, ariko icyo gitero byavuzwe ko kitari kigambiriwe kandi   ntawahasize ubuzima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27