Kuwait yibeshye irasa indege eshatu za USA

Kuwait yibeshye irasa indege eshatu za USA

Minisiteri y’Ingabo muri Kuwait yatangaje ingabo z’icyo gihugu zibeshye zikarasa Indege eshatu z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) icyakora nta baguye muri icyo gitero.

Itangazo rya Amerika kuri uyu wa Mbere ryise icyo gitero kurasana kw’inshuti by’impanuka “friendly fire”.

Ni impanuka yabaye ubwo  izo ndege zari ziri gutanga ubufasha mu bikorwa bya gisirikare bizwi  nka  Operation Epic Fury, bigamije kurasa Iran mu ntambara ibyo bihugu bihaganyemo na yo, kuva ku  wa 28 Gashyantare 2026.

Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yarashe indege nyinshi  z’ingabo za USA ariko ntiyatangaza umubare ndetse n’icyateye iyo mpanuka.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umuriro waka nyuma y’uko izo ndege zirashwe, mu gihe  Perezida Donald Trump yemeje ko hashobora kubaho abandi basirikare benshi bapfira muri iyo ntambara.

Ku rundi ruhande Iran yatangiye kugaba ibitero bishya  muri Saudi Arabia, aho yamishIJe ibisasu mu ruganda rutunganya peteroli ndetse no ku ruganda runini rutunganya gaze muri Qatar.

Kubera ko iyo ntambara ikomeje gukaza umurego ibiciro ku masoko mpuzamahanga bya gaze  byazamutse cyane, aho hari aho byageze kuri 42% mu gihe iby’amavuta byageze kuri 13%.

Nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei wishwe na USA, icyo gihugu cyarahiriye kwihorera mu gihe ibihugu bahanganye na byo bikomeje kuyirasaho urufaya rwa za misile.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27