Igikomangomakazi cy’u Bugereki yunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Igikomangomakazi cy’u Bugereki yunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Igikomangomakazi cy’Ubwami bw’u Bugereki, Marie-Chantal, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa  Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Marie Chantal yageze ku rwibutso, ashyiraho indabo ndetse yunamira, anaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barenga 250 000 bahashyinguye mu cyubahiro.

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwatangaje kuri X kuri uyu wa Mbere buti: “Twakiriye Nyiricyubahiro Marie-Chantal, Igikomangomakazi, wahaye icyubahira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yasuye urwibutso anasobanurirwa amateka”.

Uwo muyobozi yasobanuriwe akamaro ko kwibuka n’urugendo rw’ubudaheranwa rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no gukira ibikomere mu myaka 30 ishize.

Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi iti: “Tugomba kwibuka buri gihe. Biragoye cyane kubona ibyabaye ariko ni ingenzi cyane. Murakoze kandi Imana ihe umugisha imiryango yose.”

Urwo ruzinduko rwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruje nyuma y’uko yakiriwe na Madame Jeannette Kagame, mu biro by’Umuryango Imbuto Foundation, kuwa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 26 Gashyantare.

Abo bayobozi baganiriye ku guteza imbere uburezi, kubakira ubushobozi impunzi no guteza imbere ubutwererane.

Marie-Chantal, ni umugore wa Pavlos, igikomangoma, akaba ari mu muryango w’abami b’u Bugereki. N’ubwo Ubugereki bwakuyeho ingoma ya cyami mu 1973, uyu muryango ukomeza gukoresha amazina y’icyubahiro y’amateka ku bakomoka mu muryango w’ubwami kandi ugakora ibikorwa by’ubugiraneza n’imishinga mpuzamahanga.

Marie-Chantal azwi cyane ku mirimo ye y’ubugiraneza, cyane cyane mu gufasha abana n’imiryango y’impunzi.

Marie-Chantal yashinze gahunda umuryango wa Building Better Futures ushyigikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), igamije guteza imbere amahirwe y’uburezi no guha ubushobozi abakobwa n’abagore b’impunzi.

Igikomangomakazi Marie-Chantal yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27