Karongi: Inkubi y’umuyaga yasambuye inyubako 5 z’ubucuruzi inagusha amapoto 2

Karongi: Inkubi y’umuyaga yasambuye inyubako 5 z’ubucuruzi inagusha amapoto 2

Mu mvura nyinshi yagwaga, inkubi y’umuyaga yasambuye inyubako 5 z’ubucuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Shyembe, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, inagusha amapoto 2 y’amashanyarazi afunga umuhanda.

Yaguye mu masaha y’umugoroba nk’uko umwe mu bacururiza kuri iyi santere y’ubucuruzi yabitangarije Imvaho Nshya, ahari impungenge ko aya mapoto yaguye yashoboraga guteza impanuka, icyakora yaje gukurwaho ku bufatanye na REG, igisigaye kikaba kuzongera kuyashinga.

Ati: “Hari mu mvura nyinshi turi mu kazi ducuruza, umuyaga mwinshi uzamo tubona ibisenge by’inyubako z’ubucuruzi bitangiye gusambuka, ibicuruzwa binyagirwa ubwoba buradutaha kuko twabonaga ari umuyaga udasanzwe, dukeka ko hafi ya zose zasambuka.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo n’amapoto 2 y’amashanyarazi yahise agwa afunga umuhanda ugana ku bitaro bya Kirinda bibuza imodoka zavagayo n’izajyagayo kugenda, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu byose bigira icyo bitwara.”

Mugenzi we wabwiye Imvaho Nshya ko inzu ye iri mu zasambutse,na we yagize ati’’  Byaduhaye isomo ryo gusubira ku nyubako zacu tukongera kuzirika ibisenge neza tukanagenzura ko  byose bikomeye, kuko hano inyubako nyinshi nta bwishingizi zifite, igihe zasambuka ari nyinshi twahomba cyane kuko n’ubu tutagize igihombo gito.’’

Bavuze ko nubwo aya mapoto 2 yaguye ntacyo yatwaye ku muriro kuko utagiye, ariko ko basaba REG kongera kuyasubizaho bidatinze kuko aho yari ari hasigaye icyuho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi Kuzabaganwa Vedaste, avuga ko izo nzu ba nyirazo bashakishije uburyo bahita basubizaho ayo mabati byihuse, hanashakishwa uburyo aya mapoto akurwa mu muhanda.

Ati: “Twakoze ibishoboka byose amapoto akurwa mu muhanda kuko yari yawufunze. Ntabwo arongera gushingwa ariko ntazatinda. Inyubako zasambutse ba nyirazo bari gushaka uburyo basubizaho amabati. Nta bindi byinshi uyu muyaga wangije, nta n’uwagize icyo aba.”

Yongeyeho ati: “Turasaba abaturage n’abafite inyubako z’ubucuruzi kugenzura ibisenge, ibitaziritse neza bakabizirika, kuko ibi bihe byabaye nk’ibidasanzwe ku mvura nyinshi inateza ibiza bizanwa cyane cyane n’uyu muyaga mwinshi. Babyihutire kugira ngo hatagira izindi nzu ziguruka igihe nanone haba haje umuyaga nk’uyu cyangwa uwurenze.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27