Rubavu: Inyubako ikomeye y’ubucuruzi yahiye irakongoka

Rubavu: Inyubako ikomeye y’ubucuruzi yahiye irakongoka

Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere,tariki ya 16 Gashyantare,2026, inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Ntawangwanabose Théogène iherereye ahazwi nko kuri Labamba, mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi, mu Mujyi wa Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka yo n’ibyayicururizwagamo byose .

Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, wahise atabara igishya, yabwiye Imvaho Nshya ko umwotsi watangiye kuyigaragaramo saa yine zirengaho iminota mike, ikaba yari ifite ibice byinshi bikorerwamo, birimo ahakoreragamo akabari, igice cya resitora, umuryango ukorerwamo ubucuruzi bw’imikono y’amahirwe (beting),ucururizwamo imyenda ihenze na Depo ya sima.

Ati’’ Depo ya sima ni yo ya nyir’inzu, ahandi hakoreraga abakodesha. Iyi nyubako n’ubundi twari twarabwiye nyirayo, kimwe n’izindi ziyegereye ko zigomba kuvugururwa hakajyamo izijyanye n’icyerekezo cy’umujyi. Uwari ufitemo akabari ni we wasaga n’ugiye kumarama ibye yimuka, ahandi hose byakongokanye n’inyubako.’’

Avuga ko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise rihagera rirayizimya, izima itarafatisha izindi.

Ati’’ Nubwo iperereza ryatangiye ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyo nkongi,turakeka insinga z’amashayarazi zakoranyeho zigakora sirikwi,umuriro ugafatisha inzu yose.’’

Yavuze ko ikibabaje cyane ari uko,ari inyubako ubwayo,ari n’ibyacururizwagamo,byose nta na kimwe cyagiraga ubwishingizi, akahahera asaba abafite inyubako z’ubucuruzi bose n’abafite ibyo bazicururizamo, kujya bihutira gushaka ubwishingizi,kuko nk’ubu aha ari nyir’inyubako,ari n’abacururizagamo, bose barahombye bitavugwa.

Ati’’ Iyo bagira ubwishingizi bwari kubishyura. Turasaba abafite inyubako z’ubucuruzi n’abafite ibyo bazicururizamo kujya bihutira ubwishingizi kugira ngo igihe habaye ikiza nk’iki kitabasubiza hasi,bari bamaze kugera ahasimishije mu iterambere. Twihanganishije nyir’inyubako n’abayikoreragamo bose, turabahumuriza.’’

Kugeza ubu ibyangirikiyemo byose biracyabarurwa n’agaciro kabyo.

Ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ritabara
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27