Ishimwe Anicet yatijwe muri Libya

Ishimwe Anicet yatijwe muri Libya

Umunyarwanda ukina asatira izamu anyuze mu mpande, Ishimwe Anicet, wakiniraga Olympique de Béja yo muri Tunisia yamutije muri Assabah SC yo muri Libya mu gihe cy’amezi atandatu.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026, ni bwo Olympique de Béja yatangaje ko yatije n’uyu mukinnyi ukiyifitiye amasezerano, nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Yagize iti: “Umukinnyi wacu Ishimwe Anicet yatijwe muri Assabah SC mu gihe cy’amezi atandatu, ikazamwishyura imishahara ye ingana n’ibihumbi 60 by’Amadinari (30.221.340 Frw) kugeza muri Nyakanga 2026. Uyu mukinnyi afite amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2027.”

Ishimwe asanzeyo undi Munyarwanda uhakinira ari we myugariro, Nsabimana Aimable.

Muri iyi Shampiyona hakinayo Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli , Rwatubyaye Abdul ukinira Al Suqur SC na Nshuti Innocent uherutse kuva muri Es Zarzis yo muri yerekeza muri Wedfaq Ajdabiya.

Ntagihindutse Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Biramahire Abeddy, ashobora kuva muri ES Sétif yo muri Algeria na we akajya muri Assabah SC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27