Sghir Hammadi yagizwe Umutoza Mukuru w’Amagaju FC

Sghir Hammadi yagizwe Umutoza Mukuru w’Amagaju FC

Umubiligi Sghir Hammadi yagizwe Umutoza Mukuru w’Amagaju FC ahabwa inshingano zo kuyigumisha muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ku mugoroba ku wa Kabiri, tariki ya 3 Gashyantare 2026, ni bwo iyi kipe yabitangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yasinye amasezerano y’amezi atandatu.

Mu ntangiriro za Mutarama 2026, Amagaju FC yafashe icyemezo cyo gutandukana na Niyongabo Amars wari umutoza wayo n’abungiriza be, nyuma y’uko atsinzwe na Al Hilal SC ibitego 8-0.

Uyu mugabo w’imyaka 41 nta akazi kuva mu Ukwakira 2025, nyuma yo gutandukana na Ismaily yo mu Misiri yarimo nk’umutoza wungirije.

Yanyuze mu y’andi makipe y arimo Yanga Africans yo muri Tanzania mu mwaka w’imikino wa 2021/ 22 na Merrikh SC yo muri Sudani mu mwaka w’imikino wa 2020/ 2021 aho hose yari umutoza wungirije.

Asanze Amagaju FC ari mu makipe arwanirwa kuguma mu Cyiciro cya Mbere, dore ko yasoje imikino ibanza ari Ku mwanya wa 16 mu makipe 18 n’amanota 13.

Umukino we wa mbere azahura na Gicumbi FC ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Hammadi Sghir asinya amasezerano y’amezi atandatu nk’umutoza Mukuru w’Amagaju FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27