Nyamasheke: Ikamyo yavanaga amakara muri Tanzania yaguye ihitana umushoferi

Nyamasheke: Ikamyo yavanaga amakara muri Tanzania yaguye ihitana umushoferi

Ikamyo ifite pulake RL 4626 yari itwaye amakara yifashishwa mu gukora sima yari iyavanye muri Tanzania iyajyanye mu ruganda rwa Sima Nyarwanda (CIMERWA) ruherereye mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi wari uyitwaye ayipfiramo.

Kanamugire Fulgence, umwe mu bahise bahagera ikigwa, yabwiye Imvaho Nshya ko akurikije uburyo yaguyemo n’uburyo aho yaguye hasanzwe hacuramye cyane, akeka ko ari feri umushoferi yabuze kuko  yahamanutse ahorera cyane, akubita umukingo,imodoka iragaruka ihita igarama mu nkengero z’umuhanda.

Ati: “Yageze hafi y’umuhanda ugana ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura mu ikorosi rihari, imodoka irahurura cyane nk’iyabuze feri, tubona ayikubise ku mukingo iragaruka igarama ku nkengero z’umuhanda.”

Iyo kamyo yahise yangirika bikomeye icy’imbere ku buryo hagaragaraga akaguru gusa k’umushoferi kafashwemo atanyeganyega.

Polisi yahise ihagera igite ibyuma byafashije kumukuramo basanga yapfuye, umurambo uhita ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, ibisazwa by’iyo kamyo bikaba bikiri aho yaguye.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko hagikurikiranwa icyateye iyo mpanuka kuko umushoferi yarimo wenyine.

Ati: “Imodoka y’ikamyo yari ipakiye amakara ikuye muri Tanzaniya yifashishwa mu gukora sima yageze mu Gisakura mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi gukata ikoni rihari biramunanira agonga umukingo, imodoka igwa igaramye iramugwira ahita apfa.”

Yakomeje ahamya ko mu gihe umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukurikirana icyaba cyateye impanuka kuko umushoferi yari wenyine mu modoka.

Iyi modoka yari yikoreye amakara yifs=ashishwa mu gukora sima muri CIMERWA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27