Ruben Amorim yirukanywe muri Manchester United

Ruben Amorim yirukanywe muri Manchester United

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yirukanye Rúben Amorim wari Umutoza Mukuru wayo kubera umusaruro muke iyi kipe yari imaranye igihe muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo abayobozi ba Manchester United barimo Omar Berrada na Jason Wilcox bakoze inama igaruka ku hazaza h’uyu mutoza bikaba byarangiye yirukanywe.

Iyi kipe yatangaje ko Darren Fletcher ari we usigarana ikipe by’agateganyo mu gihe irimo gushaka umutoza mushya.

Uyu Munya-Portugal w’imyaka 40 yari amaze amezi 14 muri izi nshingano, aho yayifashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League itsindwa na Tottenhma Hottspurs igitego 1-0.

Amorim asize iyi kipe iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 31, iri kwitegura Burnley mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Premier League uzaba ku wa gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026.

Darren Fletcher ni we wahawe gutoza Manchester United by’agateganyo
Rúben Amorim yirukanywe muri Manchester United
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27