Amerika yagabye igitero ku byihebe muri Nigeria

Amerika yagabye igitero ku byihebe muri Nigeria

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko  bagabye igitero muri Nigeria cyo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (ISIL) uri mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba, umaze igihe uzonga abiganjemo abakirisitu muri ako gace.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Perezida Trump yemeje ko bagabye igitero cyo mu kirere ku mutwe w’iterabwoba wa ISIL ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2025, nyuma y’igihe kinini abo barwanyi bica inzirakarengane.

Trump yagize ati: “Nari naraburiye uyu mutwe w’iterabwoboba  ko nibadahagarika kwica Abakiristu, bazahura n’akaga.”

Igitero giheruka mu kwezi k’Ugushyingo cyashimutiwemo abanyeshuri 303 n’abarimu 12 bakuwe ku Ishuri ry’Abihayimana Gatolika ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), nubwo Nigeria iherutse kwemeza ko abo bana babohojwe.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika muri Afurika (AFRICOM), mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa X bwatangaje ko icyo gitero cyaguyemo abarwanyi benshi kandi cyagabwe bisabwe n’ubuyobozi bwa Nigeria.

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yashimiye Guverinoma ya Nigeria ku bufatanye bari kugirana yongeraho ko hari ibikorwa bigikomeje.

Igitero cya Amerika muri Nigeria kibaye nyuma y’ibyumweru Trump atagetse gutangira ingamba za gisirikare zigamije kurokora Abakirisitu batotezwa muri icyo gihugu.

Nubwo Trump yavuze ko ibyo bitero byibasira Abakirisitu, ibyo byatewe utwatsi na Guverinoma ya Nigeria ivuga ko imitwe yitwaje intwaro yibasira amadini yose arimo Abayisilamu n’Abakirisitu. 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria mu gitondo cy’uyu wa Gatanu yatangaje ko ubuyobozi buri gufatanya mu by’umutekano n’abafatanyabikorwa Mpuzamahanga, barimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu guhangana n’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi bukabije bukomeje kugaragara.

Perezida Donald Trump yatangiye kugaba ibitero ku mitwe y’inyeshyamba muri Nigeria
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27