Rutikanga Ferdinand watangije iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Rutikanga Ferdinand watangije iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Inkuru y’inshamugongo y’urupfu rwa Ferdinand Rutikanga yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere aho bivugwa ko yazize uburwayi, umugore we akaba ari we wemeje ko umugabo we yashizemo umwuka amaze kunywa imiti.

Bivugwa ko Ferdinand Rutikanga wamamaye cyane nyuma yo kuba ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana saa tatu z’ijoro ryo ku wa 11 Nyakanga 2022.

Rutikanga yanamenyekanye mu kiganiro cya Radio Rwanda kubera uburyo yakundaga kubaza, agatanga ibitekerezo, ndetse rimwe na rimwe agasusurutsa abateze amatwi iyo radiyo binyuze mu rwenya yahoranaga.

Inkuru ye ni yo yazindutse icicikana guhera ahagana saa kumi z’igitondo, benshi bakaba bashenguwe n’uburyo uyu mukambwe atabarutse agikunzwe.

Bivugwa ko yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye zirimo umuvuduko w’amaraso, impyiko na kanseri yo mu maraso, akaba yaguye iwe nyuma umubiri we ukajyanwa mu Bitaro bya Masaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27