Amb. Rwamucyo yashyikirije Perezida wa Eritrea impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 9, 2025
  • Hashize amezi 10
Image

Ambasaderi Ernest Rwamucyo, yashyikirije Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu Isaias Afwerki, biherereye mu Mujyi wa Asmara, ku wa 04 Ukuboza 2025.

Muri uyu muhango, Amb. Rwamucyo yijeje Perezida Afwerki ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’ababituye.

Perezida Afwerki na we yashimiye Amb. Rwamucyo, amwizeza inkunga y’igihugu cye mu nshingano ze.

Ambasaderi Ernest Rwamucyo asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya aho afite icyicaro mu Mujyi wa Nairobi.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 9, 2025
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE