Inter Miami yegukanye igikombe cya shampiyona bwa mbere mu mateka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 7, 2025
  • Hashize amezi 10
Image

Inter Miami ikinamo Lionel Messi yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nshuro ya mbere mu mateka, itsinze Vancouver ibitego 3-1. 

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Umukino ugitangira, ku munota wa munani myugariro wa Vancouver Whitecaps, Edier Ocampo, yitsinze igitego ariko mu gice cya kabiri mugenzi we ukina mu kibuga hagati Ali Ahmed aracyishyura.

Byasabye umwihariko wa Lionel Messi wo gutanga imipira ivamo ibitego, aho yawuhaye Rodrigo de Paul ku munota wa 70 ashyiramo icya kabiri, anafasha Tadeo Allende kubona undi wavuyemo icya gatatu.

Muri uyu mwaka w’imikino, Messi yakinnye imikino 28, igera kuri 26 abanza mu kibuga, atsinda ibitego 29, atanga imipira 19 ivamo ibindi bitego. 

Messi w’imyaka 38 yujuje ibikombe 48 amaze kwegukana mu mateka ye. Harimo ibyo yatwaranye na FC Barcelone FC, bitandatu ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, bitatu akinira Paris Saint-Germai na bine agejejemo muri Inter Miami.

Lionel Messi yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego bituma Inter Miami yegukana Shampiyona ya mbere mu mateka
Messi na bagenzi be bakinanye muri FC Barcelone bongeye kwegukana igikombe bari kumwe
Byari Ibyishimo kuri Inter Miami yegukanye Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Inter Miami yegukanye Igikombe cya Shampiyona bwa mbere mu mateka
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 7, 2025
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE