Umuhungu wa Ngarambe François yizihije isabukuru ya se mu marangamutima

Umuhungu wa Ngarambe François yizihije isabukuru ya se mu marangamutima

Umuhungu w’umuhanzi Ngarambe François, witwa Ngarambe Rwema Daniel, yageneye se umubyara ubutumwa bwuje amarangamutima ku isabukuru ye amubwira ko ari we rugero rwiza kuri we n’umuryango wabo.

Ibyo uyu musore yabwiye se bishimangira ko koko Ndinda iri ubugira kabiri nk’uko Abanyarwanda babivuga kandi ngo burya icyo utanze kirakugarukira hashingiwe ku ndirimbo ye yise umwana ni umutware, ibiganiro akora bishimangira urukundo n’agaciro uyu muhanzi yahaye umuryango ari na byo abenshi bashingiraho bavuga ko akwiye ibyiza byose bituruka ku bamukomokaho n’abandi yabereye urumuri batandukanye.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Ngarambe Rwema Daniel, yibukije abamukurikira ko se yagize isabukueru maze amugenera ubutumwa bwiza bumugaragariza buryo ari uw’ingenzi kandi bishimira kuvuka kuri we.

Yanditse ati: “Data, Nshuti nziza, umujyanama, inkingi ikomeye mu buzima bwanjye. Uyu munsi turizihiza isabukuru yawe, ubuzima bwawe uwo uri we ndetse n’uwo uri kuri benshi. Turi bato hari uwavuze ko akwiyambaza nk’umutagatifu. Tukabiseka nk’urwenya [….]”

Akoze yifashisha ikinamico yigeze kumva akiri muto ariko agakuramo ijambo ryamuherekeje n’ubu akizirikana icyakora ngo bumvaga imivugire y’uwo muntu ikabasetsa iryo jambo ryaragiraga riti: “Iyo ndagira Papa, mba narapfuye barambambye’ akomeza avuga ko ryamugumye mu mutwe atari ukubera ikinamico ahubwo ari uko byahuraga n’uko se amubanira.

Ati: “Ryangumye mu mutwe ari ukuri kuko wambaye hafi, undinda kuyoba, unyobora aheza, nanangira umutima, ukantura Rugira nagaruka nkasanga amaboko yawe arambuye ukampoberana urugwiro.”

Mubyeyi mwiza, Muvugo wa Mamarutare rw’aba Ngarambe, umwarimu icyitegererezo n’umujyanama wa benshi, ndifuza kukubwira ko ngukunda kandi nezezwa no kwitwa umwana wawe […] Imana ikundindire mubyeyi.”

Ngarambe Francois uzwi cyane mu ndirimbo yitwa ‘Umwana ni Umutware’ yavutse tariki 03 Ukuboza 1962. Avukira mu yahoze ari Zaïre ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 62.

Ngarambe Rwema Daniel ni umwe mu bana ba Francois Ngarambe akaba akora ubuhanzi bw’amafoto (photography), umuziki, akaba n’umushoramari.

Ngarambe Français na Rwema Daniel baririmbana mu itsinda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27