Davido yateguje umusangiro ukomeye i Kigali

Davido yateguje umusangiro ukomeye i Kigali

Abarimo gufasha umuhanzi Davido gutegura igitaramo afite i Kigali batangaje ko mbere y’uko uwo muhanzi azataramira Abanyarwanda muri BK Arena azabanza guhura n’abakunzi be mu musangiro bakishimana mu birori bidasanzwe.

Ni umusangiro watangajwe na kompanyi ya Intore Entertainment irimo gufasha uwo muhanzi gutegura igitaramo cye yise ‘5ive Kigali live tour’ kimwe muri  byinshi yagiye akora mu rwego rwo kumenyekanisha Alubum ye ya gatanu yise ‘5ive Album.’

Ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, Ubuyobozi bwa Intore Intertainment bwagaragaje ko hateganyijwe igitaramo cy’umusangiro kizinjiramo umugabo kigasiba undi bitewe n’ibiciro bihari.

Banditse bati: “Wa munsi uregereje waba waraguze itike yawe?.”

Ni umusangiro biteganyijwe ko uzabera kuri Pinnacle Kigali ukazaba iminsi ibiri 4-5 Ukuboza 2025, aho itike ya make ari ibihumbi 300 mu gihe iya menshi ari Miliyoni imwe na Magana atanu (1.5M).

Bibaye nyuma y’uko ejo tariki 01 Ukuboza 2025, Davido yari yaciye amarenga ko ashobora kongeraho undi munsi, akaba yakora igitaramo cy’iminsi ibiri icyakora abamufashaga gutegura bakaba batari bakabyumvise neza.

Icyo gihe Davido yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye uburyo amatike y’igitaramo ateganya gukorera i Kigali yashize ku isoko mbereho Icyumweru  y’uko igitaramo kiba.

Yaranditse ati: “Kigali amatike yashize ku isoko, dushyireho umunsi wa kabiri?”

Ubwo butumwa bwasamiwe hejuru n’abakunzi be batagize amahirwe yo kugura amatike y’igitaramo cy’umunsi wari ugenwe, bigaraga ko uwo musangiro ugiye uzabahoza amarira.

Biteganyijwe ko Davido azataramira muri BK Arena tariki 5 Ukuboza 2025, igitaramo azahuriramo n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Kitoko uzaba ataramye bwa mbere kuva yagaruka mu Rwanda, Ariel Wayz, Kid from Kigali, Logan Joe, Kevin Klein, Juno Kizigenza, DJ Toxxyk na DJ Marnaud.

Davido yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mwaka wa 2023 mu bitaramo bya Trace Awards & Festival hamwe n’icya Giants of Africa.

Davido akomeje gukusanya amafaranga mu bitaramo byo mu Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27