Eduardo dos Santos wayoboye Angola imyaka 38 yishwe n’uburwayi

Eduardo dos Santos wayoboye Angola imyaka 38 yishwe n’uburwayi

José Eduardo dos Santos wabaye  Perezida w’Angola mu gihe gikabakaba imyaka 40 yitabye Imana azize uburwayi nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidansi y’Angola kuri uyu wa Gatanu.

Byatangajwe ko Eduardo dos Santos wari agejeje ku myaka 79 y’amavuko, yashizemo umwuka ahagana saa tanu n’iminota 10 z’amasaha yo muri Esipanye. 

Yaguye ku Bitaro bya Barcelona Teknon nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe kinini cyane nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’Angola. 

Umuvugizi w’Ivuriro Barcelona Teknon aho yari arwariye, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko yavurwaga neza nk’uko bisanzwe ariko ntiyashaka kugira ibindi atangaza ku burwayi n’urupfu rwe. 

Dos Santos yavurwaga guhera mu mwaka wa 2019. Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru cya Portugal cyatangaje mu kwezi gushize ari bwo yashyizwe mu byumba byahariwe indembe muri iryo vuriro rya Barcelona. 

Dos Santos wamenyekanye cyane nk’umwe mu baperezida bayoboye igihe kinini yavuye ku butegetsi mu myaka itanu ishize. 

Ubuyobozi bwe bwaranzwe n’intambara z’urudaca zamaze imyaka igera kuri 30. Izo ntambara zahuzaga inyeshyamba za UNITA yaje kunesha mu 2002, ndetse n’ubushyamirane bwagiye buterwa n’ibikomoka kuri peteroli. 

Mu mwaka wa 2017 ni bwo Dos Santos yasimbuwe na Perezida João Lourenço, wahagarariye Ishyaka riharanira Ubwigenge bw’Angola (MPLA).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27