Umunyarwenya Babou yagaragaje icyamukuye mu bazatarama muri Iwacu Comedy show
Umunyarwenya Babou Joe yatangaje ko atakiri mu banyarwenya bazataramira mu gitaramo cy’urwenya Iwacu Comedy show kibura iminsi 10 ngo kibe agaragaza icyabimuteye.
Ni igitaramo kimaze kumenyerwa nk’iserukiramuco gitegurwa n’umunyarwenya Set Zuby, bikaba byari biteganyijwe ko hazataramamo abanyarwenya barimo Joshua, Rusine, Rufendeke, Ambassador w’Abakonsomateri, Babu Joe n’itorero Inyamibwa.
Ku mugoroba w’itariki ya 25 Ugushyingo 2025, ni bwo umunyarwenya Babou Joe yisunze imbuga nkoranyambaga ze atangariza abamukurikira ko atagitaramye muri icyo gitaramo.
Mu gushaka kumenya impamvu yihishe inyuma y’uko kwikura mu gitaramo habura iminsi mike Imvaho Nshya yaganiriye na Babu Joe ayitangariza ko hari ibyo yasezeranye na Set Zubi usanzwe ategura icyo gitaramo ariko akaba atarabyujuje.
Yagize ati: “Seti yansabye kumufasha nk’umunyarwenya wamubaye hafi mu gihe cy’itangira ry’urugendo rwe rw’urwenya, ndamwemerera ariko musaba ko hari ibyo yamfasha birimo kumpa amafaranga make yo kwitegura arabyemera.”
Ariko ntiyabyubahiriza mbonye igihe cyegereje nganira n’abandi bazatarama nsanga bo yarabibakoreye kuko bo bamuzi bakoranye na mbere, bazi uko imikoranire ye igoye bamusabye kubanza kuzuza ibyo bavuganye mbona nsigaye ndi njyenyine atabikoreye.”
Babou akomeza avuga ibyo hamwe n’ibindi yashingiyeho abona ko imitegurire y’icyo gitaramo irimo uburiganya yikura ku rutonde hakiri kare kugira ngo bitazagorana kuko adakunda ibintu birimo uburiganya.
Uyu munyarwenya yiseguye ku bakunzi be baba baramaze kugura itike ku bwe cyangwa abari biteguye kuzaza kubera we avuga ko yiteguye kuzabataramira mu gitaramo ateganya gukorera muri Kigali Universe tariki 19 Ukuboza 2025.
Biteganyijwe ko ‘Iwacu Comedy Festival’ kizaba tariki 7 Ukuboza 2025, kikazaba kizataramamo Itorero Inyamibwa riri mu matorero akunzwe mu Rwanda, kikaba cyaherukaga kuba tariki 09 Kamena 2024, Ubwo cyari cyanatumiwemo umuyarwenya w’umunya- Nigeria Doctall Kingsley [Ntakirutimana]
