U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda

U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Somalia ibitego 3-0 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya mbere, asezererwa muri CECEFA itarenze amatsinda.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, Abebe Bikila Stadium.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ruheruka nta nota na rimwe, asabwa gutsinda kugira ngo abe yagira amahirwe yo kujya mu mibare iyafasha gukomeza mu Itsinda A, gusa Somalia yo ikaba yari ifite amahirwe kuko yari ifite amanota atatu yo kugenderaho.

Igice cya mbere amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, Somalia yagarukanye imbaraga nyinshi itagira gusatira u Rwanda rwagaragazaga imbaraga nke

Ku munota wa 58 Somalia yafunguye amazamu ku mupira wazamukanywe ma Mohamud Osman aturutse mu kibuga hagati, anyura muri ba myugariro b’u Rwanda, awushyira mu izamu.

Umutoza w’u Rwanda yahise akora impinduka zihuse, Bagabo Enzo na Gisubizo Patrick, basimbura Mugunga Daniel na Ntwari Sharif.

Izi mpinduka ntacyo bamufashije kuko yakomeje kurushwa ndetse ku munota wa 84 Mohamud Osman ashyiramo icya kabiri, cyakurikiwe n’icya Abdiqafar Abdullahi cya gatatu cyinjiye ku munota wa 85.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Somalia ibitego 3-0, rusezererwa muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda.

Umukino usoza itsinda, u Rwanda ruzahura na Sudani y’Epfo. Kugeza ubu itsinda A riyobowe na Ethiopia ifite amanota arindwi.

Mohamud Osman yatsinze ibitego bibiri wenyine
Abakinnyi Amavubi U17 babanje mu kibuga
U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA U17 rutarenze amatsinda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27