Ufitinema Clotilde wakiniye Amavubi y’Abagore yitabye Imana

Ufitinema Clotilde wakiniye Amavubi y’Abagore yitabye Imana

Ufitinema Clotilde wakiniye amakipe y’abagore muri Shampiyona n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yitabye Imana nyuma y’igihe kinini arwaye kanseri.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye  kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari amaze iminsi arwariye.

Mu 2021 nyakwigendera yagize uburwayi nk’abandi bose ariko ikibazo cye kiza guterwa n’uko yageze igihe cyo kubyara ariko ntiyitabweho n’abaganga bo ku bitaro bitandukanye aho yagiye anyura.

Mu ntangiriro za 2022 yabyaye abazwe, agira uburwayi budasanzwe nyuma yo kumudoda,

Mu 2024 yongeye kuremba, yumva atangiye kugira ikibazo cy’isereri iza kenshi, yagana kwa muganga bakamusangana amaraso make yivuriza mu bitaro bitandukanye ariko birananirana.

Nyuma yaho yasabye Minisiteri ya Siporo kujya kwivuriza hanze y’u Rwanda mu Buhinde ndetse bigenda neza, agaruka mu Rwanda muri Mata 2025 yarorohewe.

Ufitinema yakiniye amakipe atandukanye ahereye mu mashuri abanza, nyuma akomereza muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, muri ES Mutunda WFC mu 2013 kugeza 2018, mu 2019 ajya muri Bugesera WFC nyuma ariko asubira muri ES Mutunda yahozemo anayikinira igihe kirekire mbere yo kurwara.

Yahagarariye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu marushanwa ya CACAFA ya 2018 ndetse yakinnye mu murenge Kagame Cup by’umwihariko Umurenge wa Shyogwe, Mamba, Rusatira ndetse na Nyarubaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27