Donald Trump yakiriye kumeza Cristiano Ronaldo

Donald Trump yakiriye kumeza Cristiano Ronaldo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye ku meza Cristiano Ronaldo wari kumwe n’itsinda ryaturutse muri Arabie Saoudite, ryaherekeje Igikomangoma Mohammed Bin Salman.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kugeza wa Kabiri muri White House. Ni nyuma y’icyumweru kimwe uyu mukinnyi atangaje ko ashaka guhura n’uyu muyobozi bakaganira.

Muri uwo musangiro Donald Trump yavuze ko umuhungu we afana Cristiano Ronaldo.

Ati: “Umuhungu wanjye ni umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo. Barron yahuye na we kandi ndatekereza ko ubu hari uko yubashye se noneho kuko nabahuje gusa. Wakoze cyane kuba uri hano, ni icyubahiro rwose.” 

Ronaldo yaherukaga ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014, mu gihe mu 2016 yahagaragaye nyuma yo gutwara Igikombe cy’u Burayi mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27