The Ben yaciye amarenga yo gutaramira mu Rwanda ku bunani

The Ben yaciye amarenga yo gutaramira mu Rwanda ku bunani

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda no hanze ya rwo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaciye amarenga ko azakorera igitaramo mu Rwanda, yifatanya n’abaturarwanda n’abandi bakunzi be gusoza neza umwaka wa 2025, no gutangira uwa 2026 .

Ni amakuru yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agaragaza itariki  ya 1 Mutara 2026, yanditse ku ifoto igaragaza inyubako ya BK Arena

Agira ati :  “Ku bo bireba mwese, tariki 01.01. 2026 mufatanye nanjye gukeka ikizaba”

Nubwo uyu muhanzi ateruye ngo atangaze ko ari igitaramo azahakorera, Umugore Uwicyeza Pamela aherutse mu kiganiro n’umwe mu miyoboro ya Yotube aherutse  gutangaza  umugabo we ateganya kongera gutaramira Abanyarwanda, ashimangira ko gahunda ihari vuba, ariko ko bazayitagaza.

The Ben yaherukaga gutaramira muri BK Arena tariki 01 Mutarama 2025, ubwo yamurikaga Alubumu yise ‘Plenty Love’ mu gitaramo yari yise New Year Groove.

Uyu muhanzi aciye amarenga  ko tariki ya 01 Mutarama 2025 azataramira muri BK Arena nyuma y’ingendo zizenguruka hirya no hino ku Isi yakoze akora ibitaramo byo kumenyekanisha iyo Alubumu.

Igitaramo cyabaye umwaka ushize n’icyo cya mbere yari akoze, nyuma yo gushinga urugo na Pamella, mu gihe naramuka akoze igiteganyijwe ari cyo cya mbere azaba akoze nyuma yo kwiburuka imfura.

The Ben yaciye amarenga ko ashobora gutaramira Abanyarwanda akabatangiza umwaka wa 2026 neza
Ifoto yatumye benshi batangira gutekereza ko The Ben azataramira mu nyubako ya BK Arena nk’uko yabikoze mu gutangira 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27