Hatangajwe igihe APR FC na Marines FC zizakinira ikirarane

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 18, 2025
  • Hashize amezi 10
Image

Urwego rutegura Shampiyona y’umupira w’amaguru y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo ‘’Rwanda Premier League’’ rwatangaje ko umukino w’ikirarane w’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona uzahuza APR FC na Marines uzakinwa ku wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.

Uwo mukino wagomba gukinwa tariki ya 14 Nzeri 2025, ariko uza kugirwa ikirarane kubera ko APR FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 yaberaga i Dar Saalam muri Tanzania.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa Karindwi, aho APR FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 11 mu mikino itanu imaze gukina naho Marines FC iri ku mwanya wa Munani n’amanota icyenda mu mikino itandatu imaze gukina.

Umukino w’ikirarane hagati ya APR FC na Marines uzakinwa ku wa Kabiri, tariki 25 Ugushyingo 2025
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 18, 2025
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE