Umunyarwenya Muhinde yamuritse igitabo gisoza amasomo ya kaminuza

Umunyarwenya Muhinde yamuritse igitabo gisoza amasomo ya kaminuza

Umunyarwenya Ishimwe Angelo Kenny, uzwi nka Muhinde ari mu byishimo byo kuba yamaze kumurika igitabo gisoza amasomo ya kaminuza ashimira Imana n’inshuti bamufashije  kubigeraho.

Ni igitabo yamuritse ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, muri kaminuza ya IPRC Musanze aho yigaga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yishimiye kurangiza amasomo, agaragaza ifoto ye afite igitanbo gikubiyemo ubushakashatsi yakoze, akanabumurikira abarimu be, ibizwi nka Defance.

Yanditse ati: “Imihanda [ubuzima yanyuzemo] yaranyigishije, gushabika bimpa umurongo, amasomo angira uwo ndiwe.”

 Muhinde uzwi cyane kandi unakunzwe mu bitaramo by’urwenya  bya Gen-z Comedy Show yashimiye by’umwihariko Ndaruhutse Fally Mercii, utegura ibyo bitaramo, ko ari we wamuteye imbaraga zo kurangiza kwiga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yahishuye kwiga byari bimugoye ariko aharanira kubigeraho.

Yagize ati: “Byari bingoye cyane kuko nakoreraga i Kigali nkiga i Musanze kandi ishuri ryasabaga ko niga igihe cyose. Byaje kumbera umutwaro ukomeye kugeza ubwo naretse kwiga mu mwaka wa kabiri.”

Yunzemo ati: “Fally Merci ni we wansubijeyo ku ngufu! Yafashe imodoka tujya gusaba imbabazi kuko igihe cyo gutangira cyari cyararenze. Yarambwiye ngo ntabwo ushobora kurekeraho, ugomba kurangiza. Ubu ndamushima cyane kuko byarangiye neza.”

Akomeza ashima Imana kuba asoje ibyo yari yaratangiye kandi ko byagaragaje ko umuntu yakora ubuhanzi akaniga.

Muhinde yigaga mu ishami ry’Ubucuruzi n’Ikoranabuhanga (Business and Information Technology), aho yakoze ubushakashatsi ku nsanganyamatsiko igira iti “Online Auction: Case Study of Rwanda Revenue Authority.”

Yavuze ko yahisemo iyo nsanganyamatsiko ashingiye ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu icunga mutungo akabona ko ryakwifashishwa mu iterambere ry’igihugu.

Uyu munyarwenya ari mu bahagaze neza muri Gen-z Comedy Show aho no kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, ari mubanyarwenya baza gususurutsa abitabira icyo gitaramo.

Muhinde yashimiye Fally Merci wamuteye imbaraga zo gusubira mu ishuri yari yari yahagaritse
Muhinde ubwo yasobanuye ibkubiye mu bushakashatsi yanditseho igitabo gisoza kaminuza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27