Tanzania: Hadutse imyigaragambyo hategerejwe ibizava mu matora ya Perezida

Tanzania: Hadutse imyigaragambyo hategerejwe ibizava mu matora ya Perezida

Mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam hadutse imyigaragambyo ikaze nyuma yuko Abakandida b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bakuwe ku rutonde rw’abagombaga guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, nibwo abaturage ba Tanzania barenga miliyoni 37 baramukiye mu matora ya Perezida.

Ibyayavuyemo biteganyijwe ko bizatangazwa mu minsi itatu ya nyuma y’amatora.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko itsinda rikurikirana imikoreshereze ya interineti, NetBlocks ryatangaje ko serivisi za interineti zabaye zihagaritswe mu gihugu hose, mu gihe amashusho atagenzuwe neza yerekanye urubyiruko ruterana amabuye n’abashinzwe umutekano ndetse batwitse sitasiyo ya lisansi.

Bamwe mu batanze amakuru batashatse ko imyirondoro yabo itangazwa bavuze ko abarenga amagana bari kwigaragambya berekeza ku kiraro Selander Bridge kiri rwagati mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Abaturage bahamirije Reuters ko iyo myigaragambyo yabaye mu bice bine by’Umujyi wa Dar es Salaam, mu gihe amashusho ya BBC mu ishami ry’ururimi rw’Igiswahili yerekanye inzego z’umutekano zirasa mu bigaragambya, zikoresheje   ibyuka biryana mu maso.

Reuters yatangaje ko inzego z’ubuyobozi na Polisi bataragira icyo batangaza kuri iyo myigaragambyo.

Komisiyo y’Igihugu ya Amatora muri Tanzania yakuye ku rutonde ishyaka CHADEMA ryahabwaga amahirwe yo gutsinda amatora ndetse uwari uriyoboye, Tundu Lissu ubu arafunzwe aho ari kuburanishwa ku byaha byo kugambanira igihugu, nubwo abihakana.

Perezida Samia Suluhu Hassan uri ku butegetsi akaba ari na we uhabwa amahirwe ya gutsinda amatora.

Mu bandi bakandida 16 bahanganye barimo Kunje Ngombale Mwiru w’ishyaka All African People’s Forum, (AAFP), Yustas Rwamugira wo mu ishyaka Tanzania Labour Party, (TLP), Wilson Mulumbe w’ishyaka ADC,Augustine Lyatonga Mrema wa National League for Democracy (NLD), Hashim Rungwe Mapunda uhagarariye ishyaka Civic Coalition of Kenya, (CCK), John Momose Cheyo wo muri Makini Party, (MAKINI) n’abandi.

Perezida Samia Suluhu ari mu bahabwa amahirwe yo gutsinda amatora
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27