Dr. Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Dr. Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Dr. Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ubwo yaburanaga mu bujurire, umushinjacyaha yamusabiye gufungwa burundu.

Yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 mu Ukuboza 2023, ubwo yahamywaga ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha.

Ibi byaha yashinjwe kubikorera muri Segiteri Tumba. Kuva mu gihe cy’iperereza kugeza mu rubanza, abatangabuhamya batandukanye basobanuye ko yafungiranye Abatutsi benshi mu biro bya Segiteri kuko yari afite imfunguzo zabyo, baricwa, bajugunywa mu byobo.

Dr. Munyemana yabwiye urukiko ko tariki ya 23 Mata 1994 yahawe imfunguzo na François Bwanakeye wari Konseye wa Tumba, ubwo byagaragaraga ko Abatutsi benshi bashaka ubuhungiro. Yavuze ko icyo gihe abayobozi bamwizeraga.

Munyemana w’imyaka 70, yari amaze hafi amezi abiri aburana urubanza yajuririye nyuma yo gukatirwa n’Urukiko ruzwi nka ‘Cour D’Assise’ imyaka 24 y’igifungo mu 2023.

BBC yatangaje ko ku wa Kabiri ubwo Dr. Sosthène Munyemana yari mu rukiko, yasaga n’utekanye cyane ko yari arinzwe n’Abajandarume.

Munyemana uburana ubujurire kuva tariki ya 16 Nzeri 2025, yifuza guhanagurwaho ibyaha yahamijwe, agakurirwaho igifungo yakatiwe ariko ubushinjacyaha bwo bukaba bwaramusabiye gufungwa burundu. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasomwa tariki ya 24 Ukwakira 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27