CAF Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania

CAF Confederation Cup: Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania

Rayon Sports FC ihagarariye u Rwanda yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere ry’imikino ya CAF Confederation Cup 2025/26.

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe imbere mu gihugu muri Afurika yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025.

Rayon Sports yabaye iya kabiri muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2024/25 yatomboye Singida Blac Stars yabaye iya kane muri Tanzania.

Rayon Sports ni yo izatangira yakira Singida Black Stars mu mukino uteganyijwe hagati ya 19-21 Nzeri 2025 mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe hagati y’itariki 26 na 28 Nzeri 2025 i Dar es Salaam.

Ikipe izakomeza izahura n’izava hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi n’indi yo muri Libya itaramenyekana.

Mu mwaka wa Shampiyona ya 2024/25 Singida Black Stars yabaye iya kane n’amanota 57.

Ikipe ya Berkane yo muri Morocco ni yo ifite igikombe giheruka cya CAF Confederation CUp, yegukanye itsinze Simba SC yo muri Tanzania ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Rayon Sports ni iyo izakira umukino wa mbere kuri Stade Amahoro
Umunyargentina Miguel Gamondi wavuzwe muri APR FC ni we utoza Singida Black Stars
Singida Black Stars ni yo izahura na Rayon Sports mu ijonjora rya mbere muri CAF Confederations Cup
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27