AFC/M23 ntizasubira mu biganiro na DRC imfungwa zayo zitararekurwa 

AFC/M23 ntizasubira mu biganiro na DRC imfungwa zayo zitararekurwa 

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazasubira  i Doha muri Qatar mu biganiro by’amahoro na Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,(DRC) mu gihe imfungwa zayo zirenga 700 zitarekurwa.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23,  Benjamin Mbonimpa, yavuze ko biteguye gushyira mu bikorwa buri cyemezo cyubaka icyizere hagati y’impande zombi ariko yongeraho ko nta mpamvu yo gusubira mu biganiro mu gihe abantu bayo bakiboshywe.

Abinyijije ku rukuta rwa ‘X’ rw’iryo huriro Mbonimpa yagaragaje ko icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro kitazaba mu gihe imfungwa zayo zikiboshywe.

Yagize ati: ”Mbere y’uko tujya i Doha imfungwa zacu zose zirenga 700 zigomba kubanza kurekurwa.”

Yavuze ko icyo kibazo kitari mu byo kuzigwaho mu gice cya kabiri cy’ibiganiro kandi impande zombi zumvikanye kugira uruhare gushyira mu bikorwa ibyumvikanweho harimo no gushyira mu bikorwa uburyo bwihariye bwo kurekura imfungwa.

Ibiganiro by’amahoro bishingiye ku mahame yasinyiwe muri Qatar bizatangira bitarenze ku wa 8 Kanama, ariko AFC/M23 ivuga ko mu gihe imfungwa zose zizaba zitararekurwa  itazitabyitabira.

Byari biteganyijwe kandi ko  bitarenze ku  wa 18 Kanama ari bwo bazagirana amasezerano y’amahoro, ariko DRC yari yasabye ko AFC/M23 yabanza kuva mu bice yafashe nubwo mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 25 Nyakanga Mbonimpa yabihakanye avuga ko ari iwabo batazahava.

AFC/M23 ivuga ko mu bantu bafashwe bugwate harimo abanyamuryango ba AFC/M23, inshuti zabo n’abandi bakekwaho gukorana n’iryo huriro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27