Buhari wayoboye Nigeria yashyinguwe mu cyubahiro

Buhari wayoboye Nigeria yashyinguwe mu cyubahiro

Uwigeze kuyobora Nigeria, Muhammadu Buhari, yashyinguwe mu cyubahiro mu rugo rwe ruherereye mu Majyaruguru ya Nigeria, nyuma y’uko ku wa 13 Nyakanga aguye i Londres mu Bwongereza azize uburwayi.

Buhari w’imyaka 82 umurambo we wagaruwe mu gihugu ku wa 15 Nyakanga aho yagejejwe ku kibuga cy’indege cyo mu ntara ya Katsina akakirwa na  Perezida w’icyo gihugu Bola Tinubu.

Nyuma umurambo wajyanywe mu rugo rwe i Daura, mu Majyaruguru ya Nigeria ari naho habereye amasengesho yo kumusabira.

Abarimo Perezida Tinubu Bola, Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, ndetse na Visi Perezida we Yemi Osinbajo bari mu bitabiriye uwo muhango, ndetse kuri uwo munsi hatanzwe ikiruhuko rusange mu gihugu mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Abayobozi bakomeye muri Nigeria barimo na Goodluck Jonathan, yatsinze mu matora bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwe bavuga ko ari umuntu wakundaga igihugu kandi wigomwe byinshi ngo agiteze imbere.

Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2015 kugeza mu 2023, amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 13 Nyakanga atangajwe na Perezida Tinibu Bola.

Perezida Tinubu yihanganishije umuryango we ahita ategeka ko ibendera ryururutswa rikagezwa muri kimwe cya kabiri mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Muhammadu Buhari, yavuye ku butegetsi mu 2023 ubwo yari amaze gusoza kuyobora manda ebyiri, yabaye Perezida wa mbere wigaranzuye mugenzi we binyuze mu matora yabaye binyuze mu mucyo.

Perezida Tinibu Bola yasezeye Buhari mu cyubahiro
Perezida Buhari wahoze ayobora Nigeria yashyinguwe mu rugo rwe i Daura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27