Iran yateguje ibyago by’ibihe byose nyuma y’igitero yagabweho na Amerika

Iran yateguje ibyago by’ibihe byose nyuma y’igitero yagabweho na Amerika

Iran yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishoye mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli ikagaba ibitero; bizagira ingaruka z’igihe kirekire.

Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibyo bitero ari iby’ubugome kandi bigiye kubyara akaga gakomeye.

Yagize ati: “Ibi bitero ni amahano kandi bizagira ingaruka z’ibihe byose.”

Nubwo kugeza ubu ntacyo  Umuyobozi w’Ikirenga wa  Iran, Ayatollah Ali Khamenei aratangaza ariko icyo gihugu cyasabye ko habaho inama idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ku bijyanye n’umutekano.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko ibitero byagabwe bitagize ingaruka zikomeye cyane nubwo ibyangijwe bitaratangazwa.

Iran itangaje ibyo nyuma y’uko icyo gihugu kigabye ibitero bikomeye mu rukerera rw’iki Cyumweru kuri site eshatu zayo zikorerwaho ibikorwa bya kirimbuzi, ndetse Perezida wa Amerika yavuze ko ibyo bakoze bigamije kuburizamo umugambi   wo gukora izo ntwaro.

Trump yemeje ko ibitero byagabwe kuri site ya Fordow, Natanz na Esfahan byagenze neza cyane kandi ari intsinzi ikomeye cyane ku gisirikare cya Amerika.

Yagize ati: “Kugaba ibitero kuri site eshatu kirimbuzi za Iran byagenze neza cyane. Ni intsinzi ikomeye ku gisirikare cya Amerika kuko nta kindi gisirikare kigeze gikora nk’ibi ku Isi. Ubu ni igihe cy’amahoro.”

Ku ruhande rwa Isiraheli yo yagaragaje ko yishimiye ibyakozwe na Trump kuko bishimangira ubudahangarwa bwa Amerika n’umuhate wayo mu guhashya ibikorwa bibi bya Iran.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27