Imyitwarire ya Nkaka muri filime yatumye abengwa n’uwo yari agiye gushaka

Imyitwarire ya Nkaka muri filime yatumye abengwa n’uwo yari agiye gushaka

Gakwaya Celestin, wamamaye muri Sinema nyarwanda nka Nkaka yatangaje ko yabenzwe n’umukobwa bari bagiye kurushinga bitewe n’imyitwarire y’umukinnyi aba yahawe (Character), gukina muri filime.

Ni bimwe mu byo yagarutseho avuga ko nubwo akunda akazi ke ariko abantu batarashobora kumutandukanya na ko, ku buryo hari ubwo yisanga atukwa n’ababa bararebye filime yakinnye.

Yagize ati: “Nta bitutsi ntatutswe kubera sinema, banyise imbwa, umusega, hari ukuntu njya nkora ingendo zijya mu Ntara, nakwisanga nicaye njyenyine bati twarabivuze ni akagome reba kicaye konyine karacecetse.”

Nkaka avuga ko akenshi ibyo bakina birangira bibagizeho ingaruka   bikaba bituma hari ibyo batageraho.

Ati:” Yego zingiraho ingaruka, zituma utisanzura, zagiye zinzitira mu nkundo. Ndibuka hari umukobwa twari tugeze kure mu rukundo ndamubwira nti reka tubishyire ku mugaragaro, bukeye azana n’umushyingira arambwira ati mama yambwiye ngo kugira ngo tubikomeze ugomba kureka filime.”

Uwo mukobwa yamubengeye aho yabimubwiriye, ariko nubwo bimeze bityo, ngo ntajya yinubira akazi akora, kuko gatuma yigengesera agashishoza kubera ko aba agomba kurinda uwo ari we.

Uyu mugabo uzwi cyane mu gukina nk’umukinnyi ugambana kandi ufite ubugome bwinshi, amaze imyaka igera kuri 15 akina filime, zirimo Rwasa, Serwakira,Sakabaka n’izindi.

Nkaka avuze ibi mu gihe aherutse gushyira hanze filime yise Hell in heaven igaragaraza ubutumwa bujyanye n’imibereho ya muntu no guhindura ubuzima.

Ku rundi ruhande ariko usanga muri iyi minsi uyu mukinnyi wa filime akunzwe  n’abatari bake bakurikiye ibice bitatu bya filime ‘Bad Choice’ ya Usanase Bahavu Jannet akaba akinamo ari umukinnyi w’imena.

Gakwaya avuga ko gukina filime byatumye abengwa n’umukobwa bari bagiye kurushingana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27