Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri wa gicuti na Algéria (Amafoto)

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri wa gicuti na Algéria (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Algéria yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wa kabiri wa gicuti wahuje ibihugu byombi wabaye ku mugoroba wo Ku wa Mbere tariki ya 9 Kamena 2025, Kuri stade ya Mustapha Tchaker Blida.

Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga Hamon Ally Enzo, Uwimana Claude, Kayibanda Smith Claude bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu.

Ni umukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego ari buke.

Ku munota wa 16, ni bwo Algérie yagerageje uburyo bwa mbere bw’igitego, ku mupira Boulbina Adel yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ntwari Fiacre akawukuramo.

Mu minota 30, Algérie yakomeje kwiharira umupira cyane, mu gihe Amavubi yo kugera imbere y’izamu byari bigoye cyane.

Ku munota wa 36, Amavubi yakoze impinduka Noe Uwimana, Ally Enzo na Kayibanda Claude basimburwa na Omborenga Fitina, Mugisha Gilbert na Muhire Kevin.

Ku munota wa 39, Adel yahinduye umupira imbere y’izamu, Omborenga arasunikana umusifuzi atanga penaliti.

Iyi Penaliti yatewe na Berkane Redouane umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo, usanga Boulbina Adel asongamo atsinda igitego cya mbere ku munota wa 40.

Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Igihugu ya Algérie itsinze iy’u Rwanda igitego 1-0.

Amavubi yatangiranye igice cya kabiri impinduka, umunyezamu Buhake Clement asimbura Ntwari Fiacre, mu gihe Mugisha Bonheur na Gitego Arthur na bo binjiye mu kibuga.

Ku munota wa 71, Algérie yateye umupira muremure imbere, Kohli Benahmed awufungira Khacef Naouef atsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Algéria itsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0. 

Uyu mukino wabaye uwa Kane wikurikiranya Umutoza Adel Amrouch nta ntsinzi arabona aho yatsinzwe itatu anganya umwe. Yayitsinzwemo ibitego birindwi, yinjiza kimwe gusa.

Amavubi azasubira mu kibuga tariki ya 1 Nzeri 2025 asura Nigeria, mu mukino w’Umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Niyomugabo Claude ahanganiye umupira
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi Algéria yabanje mu kibuga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ariseni

Ngendabona Igihe Cyigeze Ngo Bahamagare Wamutoza Wumuhanga Ubwondavuga Kizigenza Watsinze Ikipe Yigihugu Ya Nijeriya
{ Furank Torositeni Sipitira} Kukondabona Ariyo Maherezo . Kuko Uyumutoza Aderi Amurishi Nakomezagutoza Abafana Nabakunzi Bikipeyigihugu Amavubi Baribwivumbure .
Kuko Baracika Kukibuga .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27