Niyibizi Ramadhan yatumiwe mu ikipe yo muri Canada ‎

Niyibizi Ramadhan yatumiwe mu ikipe yo muri Canada ‎

Niyibizi Ramadhan usoje amasezerano muri APR FC, yahawe ubutumire n’Ikipe ya Cavalry FC yo muri Canada ngo azakore igerageza kuva tariki ya 21 Nyakanga kugeza ku ya 21 Kanama 2025.

Iyi baruwa yanditswe n’Umuyobozi Mukuru wa Cavalry FC, Tofarati Fakunle, ivuga ko uyu mukinnyi azitabwaho mu gihe azaba ari mu igerageza, ndetse niyitwara neza akaba azahabwa amasezerano.

Igira iti: “Twishimiye koherereza ubutumire Niyibizi Ramadhan, ukinira APR FC mu Rwanda. Atumiwe mu igeragezwa rizakorerwa muri Cavalry Football Club, ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Canada. Ni igerageza rizahera tariki ya 21 Nyakanga kugeza tariki ya 21 Kanama 2025.”

Ibaruwa ikomeza igira iti: “Uko azitwara muri iri gerageza ndetse n’ibizamini by’ubuzima bikagaragaza ko ameze neza, azahabwa amasezerano yemewe yo gukinira iyi kipe.”

‎‎Cavalry FC yashinzwe muri 2018 ikaba yakirira imikino yayo ku kibuga cya ATCO Field gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 6.

‎‎Iyi kipe ni yo ifite igikombe cya shampiyona cyo mu mwaka ushize wa 2024 naho kugeza ubu ho iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.

‎Niyibizi Ramadan yageze muri APR FC mu 2022 avuye muri AS Kigali yagezemo avuye muri Etincelles FC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27