Argentine: Abantu benshi bakomerekeye mu myigaragambyo

Argentine: Abantu benshi bakomerekeye mu myigaragambyo

Abantu amagana bakomerekeye mu myigaragambyo yabereye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Argentine, bamagana amafaranga make ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru azwi nka ‘Pansiyo’.

Abigaragambya biganjemo abakecuru n’abasaza bavuga ko ayo mafaranga bahabwa ntacyo abamarira kuko batabasha kwishuyura ubukode, ibyo kurya cyangwa ubuvuzi bitewe n’ukuntu ibiciro ku isoko byatumbagiye.

Ikinyamakuru U.S News cyatangaje ko imyigaragambyo yabaye ejo ku wa Gatatu yatumye Polisi y’icyo gihugu ikoresha imbaraga mu gutatanya abigaragambya harimo; ibyuka biryana mu maso, ikiboko n’ibindi bituma benshi bakomereka barimo n’Umunyamakuru wari uri gufata amafoto.

Amashusho yacishijwe kuri televiziyo zo muri icyo gihugu yagaragaje abasaza n’abakecuru n’abandi babiyunzeho baririmba indirimbo zamagana amafaranga make bahabwa.

Iyo myigaragambyo kandi yanabaye mu gihe Abadepite bari bananiwe kuzuza umubare w’abatora umushinga w’itegeko ku mafaranga ngenderwaho agenewe abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku ruhande rwa Leta ivuga ko nta bushobozi buhagije ifite bwo kongera amafaranga y’izabukuru kandi ko kugira ngo azamurwe bisaba ko igihugu cyagura ishoramari, hakabaho izamuka ry’ubukungu rigaragara.

Mu 2024, Leta yatangaje ko abantu bangana na 38% by’abaturage ba Argentine, bari mu bukene mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ariko bikaba byari byaragabanyutse ugereranyije na 53% byari byaragaragajwe mu gihembwe cya mbere cy’uwo mwaka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27