Ministeri ya Siporo yahagurukiye imvururu zahagaritse umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports 

Ministeri ya Siporo yahagurukiye imvururu zahagaritse umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports 

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yatangaje ko uru rwego ayoboye rwiteguye gukurikirana ikibazo cy’imvururu cyagaragaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wabaye kuri uyu wa Gatandatu. 

Intandaro y’izi mvururu yatewe n’uko abafana ba Rayon Sports batishimiye icyemezo umusifuzi yafashe cyo guha penaliti Bugesera bavuga ko itari yo, birangira umukino usubitswe ku munota wa 52 Bugesera FC iyoboye n’ibitego 2-0. 

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X , Minisitiri Mukazayire yavuze ko yamenye aya makuru kandi ko bagiye gukurikirana bamenye icyateye imvururu. 

Ati: “Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sport na Bugesera FC cyane cyane imvururu zahabaye, tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego gukirana icyateye izi mvururu. 

Ati: “Natwe nka Ministeri ya Siporo mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’izindi nzego tuzabikurikirana.”

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko “impamvu zatumye umukino utarangira ababishinzwe bari kuzigaho”, bityo umwanzuro uzamenyekana mu gihe kitarambiranye.

Minisitiri Mukazayire yemeje ko bagiye kumenya icyateye Imvururu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27