Burera: Yahawe inkoko 10 zikuba 3 mu mezi 3

Burera: Yahawe inkoko 10 zikuba 3 mu mezi 3

Nzabahimbya Euphrem utuye mu Kagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika mu Karere ka Burera arabyinira ku rukoma kubera uburyo inkoko yorojwe zamubyariye umusaruro utangaje zikikuba gatatu mu mezi atatu.

Izo nkoko yazihawe mu mushinga PRISM uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), wagizwemo uruhare na Leta y’ u Rwanda mu Turere 15.

Nzabahimbya nk’umwe mu bagenerwabikorwa b’uwo mushinga muri ‘Gahunda y’inkoko 10 ku muryango’, akaba yishimira koi zo yahawe zikomeje kumufasha kwiteza imbere.  

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, uyu mugabo yahamije ko inkoko yahawe yazitayeho akazigurisha, bituma agura izindi kuri ubu zimaze kugera kuri 30.

Ati: “Ubu amagi ndayabona ngakuramo amafaranga, nakubwira ko ngereranije umushara ntiwabura kugera ku bihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.”

Nzabahambya akomeza akomeza ahamya ko mu cyumweru aba ashobora guturagisha amagi atari munsi ya 300 ku buryo abibonamo inyungu ihagije, ikaba n’isoko y’amafaranga yinjira buri kwezi.

Ati: “Ubworozi bw’inkoko ni umushinga mwiza wafasha nyirawo kwihangira umurimo, ndashima PRISM yatumye tumenya ibi.”

Semwogere Paul Umukuru  w’umudugudu wa Nzabahambya atuyemo na we ahamya ko gahunda y’inkoko 10  yahinduye imibereho n’imyumvire y’abaturage.  

Yagize ati: “Gahunda y’inkoko 10 kugeza ubu yatumye abaturage ba hano bafunguka mu mutwe. Ibi byatumye n’abatazihawe babigiraho none ubu nta rugo utasangamo inkoko, ntabwo tucyirirwa twibutsa umuturage gutanga Mitiweli kuko amafaranga asigaye abona aho ayakura byoroshye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nshimiyimana Jean Baptiste, yagaragaje ko umushinga PRISM ufitiye akamaro gakomeye abaturage b’ako Karere, binyuze mu kubashyigikira mu bworozi bw’amatungo magufi.

Yagize ati: “Kugeza ubu umuturage wacu ibintu by’ubworozi yumva byamuzamura, ibi kandi byatumye ikibazo cy’imirire mibi yari hejuru kimanuka kuko umuturage abona amagi, akariha umwana akarikuramo amafaranga, ku buryo ubu na  bo bageze ku rwego rwo kwibumbira mu makoperative y’aborozi b’inkoko”.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) buvuga ko umushinga PRISM mu Karere ka Burera wagize uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza n’ibikorwa remezo harimo kubakirwa ibagiro ry’ingurube, ivuriro ry’amatungo, isoko rya kijyambere n’ibindi.

Inkoko 10 yahawe zikubye gatatu mu mezi atatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27