Slaï agarutse mu gitaramo i Kigali

Slaï agarutse mu gitaramo i Kigali
Slai ubwo aheruka gutaramira i Kigali

Umuririmbyi w’Umufaransa wamamaye mu ndirimbo ziri mu njyana ya Zouk, Slaï, ugiye gutaramira mu bitaramo bizwi nka Kigali Jazz Junction, ngo afashe abakunda injyana ya Zouk kurushaho kwidagadura.

Uyu mugabo ategerejwe mu gitaramo kizaba ku ya 1 Nyakanga 2022, aho azahurira ku rubyiniro n’umuhanzikazi Lilian Mbabazi uzaba avuye mu gihugu cy’Ubugande ndetse na Ruti Joel wa hano mu Rwanda.

Iki gitaramo cyiswe Franco-Anglo Fusion, cyahariwe indirimbo zo mu njyana ya Zouk kandi zuje amagambo y’urukundo muri Kigali Jazz Junction.

Umuhanzi ukomoka mu Bufaransa Patrice Sylvestre uzwi nka Slaï, ni we watumiwe nk’umuhanzi mukuru ngo azataramire abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Ubwo aheruka i Kigali mu magambo make yari yavuze ko Abanyarwanda abijeje igitaramo cyiza kandi kizanogera buri umwe uzakitabira kandi byarakozwe.

Uyu mugabo w’imyaka 49 ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe n’indirimbo ze zo mu njyana ya Zouk, zifasha abari mu rukundo cyane cyane abumva ururimi rw’Igifaransa.

Indirimbo ze zakunzwe harimo nk’iyitwa “Flamme” yanegukanye igihembo cya Tropical Music Awards mu 2000, “La dernière danse (ne rentre pas chez toi ce soir)” “Après la tempête” n’izindi nyinshi.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umuyobozi wa RG-Consults itegura ibi bitaramo, Remmy yavuze ko batumiye uyu muhanzi nyuma yo kubona abantu benshi basabye ko yagaruka kubataramira.

Remmy yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kuzana abahanzi batandukanye mu rwego rwo gushimisha abakunzi ba Kigali Jazz Junction no kubarinda guheranwa n’irungu.

Slaï yeherukaga gutaramira i Kigali muri Gashyantare 2019 ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction n’ubundi, icyo gihe yashimishije abantu mu buryo bukomeye.

Iki gitaramo kizabera Camp Kigali kucyinjiramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 mu myanya isanzwe, amafaranga ibihumbi 20 na 30 mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 240 ku meza y’abantu batandatu ariho icyo kunywa amatike aragurushirizwa ku rubuga www.rgticktes.com.

Liliane Mbabazi ari mu bazasusurutsa imbaga muri iki gitaramo
Ruti wihebeye injyana Gakondo nawe azataramira abantu muri iki gitaramo
Slai ategerejwe muri Kigali Jazz Junction
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27