Koga: Abakinnyi barenga 200 bazitabira irushanwa ryo kwibuka 31

Koga: Abakinnyi barenga 200 bazitabira irushanwa ryo kwibuka 31

Abakinnyi barenga 200 baturutse mu makipe 11 ni bo bazitabira irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wo koga ryiswe “Genocide Memorial Aquatics Tournament.”

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 13 ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Koga rizabera kuri ‘Piscine’ ya Green Hills Academy Nyarutarama, ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2025.

Muri iri rushanwa abakinnyi bazakina intera ndende ingana na metero 100, mu gihe ingufi ari metero 50.

Mbere yo gutangira irushanwa abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe ndetse n’abayobozi mu ngeri zitandukanye bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibagabaga rushinguwemo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 23 141.

Ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryaratangiye gukinwa mu 2010, mu mwaka wa 2020 na 2021 iri rushanwa ritabaye kubera icyorezo Covid-19.

Mu mwaka ushize wa 2024, Ikipe ya Mako Sharks Swimming Club ni yo yegukanye Irushanwa ryo Kwibuka, nyuma yo gukusanya imidali 21, irimo 10 ya Zahabu, umunani ya Feza n’itatu y’Umuringa.

Ku nshuro ya 13 hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka mu mukino wo Koga
Mako Sharks SC ni yo ifite irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi rya 2024
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27