Hatangiye kubakwa amashuri ya TVET azatwara miliyari 3.3 Frw

Hatangiye kubakwa amashuri ya TVET azatwara miliyari 3.3 Frw

Mu bihe biri imbere u Rwanda ruzaba rwungutse ibigo 21 by’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET Wings) bizaba biherereye mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Ni muri gahunda yo kugera ku ntego ya Leta yo kwegereza abaturage amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ku rwego rw’imirenge, n’ibyo yiyemeje ko bitarenze mu mwaka wa 2024 nibura 60% by’abasoza amasomo mu yisumbuye baba bariza imyuga nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha Iteramberre (NST1).

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), buvuga ko ibyo bigo by’amashuri bishya uko ari 21 bizuzura bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 3.3.

Byagarutsweho mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagihye kubakwa ishuri rya mbere ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Mudugudu wa Nyamyijima, Akagari ka Ayabaraya, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kabiri.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu Nzego z’ibanze z’Akarere ka Kicukiro barangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije mu Karere Rukebanuka Adalbert.

Rukebanuka yasabye abaturage kuba maso, bakazabungabunga iri ishuri kuko ari bo rizagirira akamaro kenshi ku ikubitiro.

Ati: “Turashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame watumye iki gikorwa gishyirwa mu ngiro, kuba yarabatekerejeho; ni ikintu cyiza kuko iri shuri rizafasha urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo hazaza.”

Yakomeje agira ati: “Ha mbere wasangaga umwana ujyanwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko ari umwana w’umuswa bitandukanye n’uyu munsi aho Igihugu cyacu cyashyize imbere aya mashuri kuko abayavuyemo usanga bihangira imirimo ndetse bakanatanga imirimo ku bandi.”

Ahashyizwe ibuye ry’ifatizo ku ishuri rya mbere ry’imyuga rybatswe mu Murenge wa Masaka

Uyu muyobozi yakanguriye abaturage gufasha abana kugana ishuri kuko ari rwo rufunguzo rw’ubuzima buri imbere.

Yashimye abaturage batangiye kurikoraho umuganda, avuga ko kurishyiraho amaboko yabo izo mbaraga zitapfuye ubusa ahubwo ari umusanzu mwiza mu kubaka Igihugu.

Biteganyijwe ko iryo shuri rizuzura ritwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160, akaziyongeraho n’uruhare rw’abaturage bazatanga umusanzu muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo binyuze mu muganda.

Umwe mu baturage bavuganye n’Imvaho Nshya Mvunabandi Jean Damascene,  yishimiye iki gikorwa avuga ko iri shuri rije nk’igisubizo dore ko ari rimwe rukumbi mu Murenge batuyemo

Yagize ati: “Iri shuri turitegereje turi benshi nk’ababyeyi kuko rije ari igisubizo ku bana batabonye uko bakomeza amashuri kubera ubushobozi buke.”

Mvunabandi kandi yavuze ko yishimira ko n’imirimo yo kuryubaka ubu afitemo akazi, azakuramo ayo kwishyurira abana ishuri no kubeshaho umuryango muri rusange.

Biteganijwe ko iryo shuri rizuzura mu kwa cyenda, abana bakazatangirana na ryo mu mwaka utaha w’amashuri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27