PSG yegukanye igikombe cya 13 cya Shampiyona

PSG yegukanye igikombe cya 13 cya Shampiyona

Paris Saint-Germain (PSG) yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bufaransa habura imikino itandatu nyuma yo gutsinda Angers igitego 1-0.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025, ni bwo Paris Saint-Germain yongeye kwandika amateka muri ruhago y’u Bufaransa igatwara Ligue 1 ku nshuro ya 13 ibifashijwemo n’igitego cyinjijwe na Desire Doue ku munota wa 55 w’igice cya kabiri.

Ni Shampiyona PSG yegukanye nta mukino n’umwe iratsindwa, ikaba yaranganyije 5 mu gihe indi mikino 23 yose yayitsinze. Ifite amanota 74 aho yarushaga AS Monaco 24 mu gihe hasigaye imikino itandatu gusa.

Uyu wabaye umwaka wa kane iyi kipe itwara igikombe nk’uko yabikoze kuva 2017-18, 2019-2020 na  2023-2024 hakivangamo Lille yagitwaye 2020-21.

Iyi kipe yo mu Bufaransa iracyari mu rugamba rwo guhatanira Igikombe cya UEFA Champions League itaregukanaho na rimwe, aho iri muri 1/4 itegereje kuzahura na Aston Villa yo mu Bwongereza.

PSG yegukanye igikombe cya 13 cya shampiyona y’u Bufaransa mu mateka
Abakinnyi ba PSG baterura Umutoza Luis Enrique bishimira igikombe cya 13 begukanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27